Mukore uko mushoboye, munatinye Allah bijyanye n'ubushobozi bwanyu, mudakabije cyangwa se ngo murengere, kandi muzirikane ko nta n'umwe uzarokoka kubera ibikorwa bye." Nuko barayibaza bati: Nawe yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Nanjye, cyeretse Allah angiriye impuhwe ze n'ubuntu bwe

Mukore uko mushoboye, munatinye Allah bijyanye n'ubushobozi bwanyu, mudakabije cyangwa se ngo murengere, kandi muzirikane ko nta n'umwe uzarokoka kubera ibikorwa bye." Nuko barayibaza bati: Nawe yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Nanjye, cyeretse Allah angiriye impuhwe ze n'ubuntu bwe

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mukore uko mushoboye, munatinye Allah bijyanye n'ubushobozi bwanyu, mudakabije cyangwa se ngo murengere, kandi muzirikane ko nta n'umwe uzarokoka kubera ibikorwa bye." Nuko barayibaza bati: Nawe yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Nanjye, cyeretse Allah angiriye impuhwe ze n'ubuntu bwe."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashishikarije abasangirangendo bayo gukora, no gutinya Allah uko bashoboye badakabije cyangwa se ngo barengere, kandi bagaharanira ko ibikorwa byabo babikora kubera Allah wenyine, no gukurikiza umugenzo w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kugira ngo ibikorwa byabyo byakirwe, bityo bikaba impamvu y'uko bagirirwa impuhwe. Irangije ibabwira ko nta n'umwe uzarokoka kubera ibikorwa bye byonyine; ko ahubwo hagomba kuba hari ho n'impuhwe za Allah. Nuko barayibaza bati: Nawe yewe Ntumwa y'Imana ibikorwa byawe wakoze bihambaye ntibizakurokora? Irabasubiza iti: N'ibikorwa byanjye, cyeretse Allah ampishiriye akangirira impuhwe ze.

فوائد الحديث

Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Mujye muharanira gukora ibitunganye kandi biri byo, n'iyo mwananirwa kubitunganya, mujye mugerageza kubyegera, kandi mutarengereye muri byo cyangwa se ngo mudohoke.

Umumenyi Ibun Baz nawe yaravuze ati: Ibikorwa byiza ni byo mpamvu yo kuzinjira mu ijuru, nkuko n'ibibi ari byo mpamvu yo kuzinjira mu muriro; iyi Hadith rero iragaragaza ko abantu kuzinjira mu ijuru atari ukubera ibikorwa byabo, ahubwo ni ngombwa hazabe hari n'impuhwe za Allah ndetse n'imbabazi ze, ni byo bazaryinjira kubera ibikorwa bakoze, ariko bigomba guherekezwa n'impuhwe za Allah ndetse n'imbabazi ze.

Umugaragu ntakwiye gushukwa n'ibikorwa bye uko byaba bingana kose, kubera ko uburenganzira bwa Allah ari bwo buhambaye kuruta ibikorwa bye, niyo mpamvu akwiye gutinya, ndetse akaniringira mu gihe kimwe.

Agaciro k'impuhwe za Allah ku bagaragu be kandi ko zagutse kuruta ibikorwa byabo bakora.

Ibikorwa byiza bizaba impamvu yo kwinjira mu ijuru, ariko kuritsindira bizashingira ku mpuhwe za Allah.

Umumenyi Al Karmaniy yaravuze ati: Niba abantu bose bazinjira mu ijuru kubera impuhwe za Allah, impamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagize umwihariko ubu busabe ni ukubera ko niba umuntu azinjira mu ijuru kandi akaba atazaryinjiramo usibye ku bw'impuhwe za Allah, ubwo ikindi kitari ubu busabe cyaba ari cyo gikwiye.

Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Ibisobanuro by'imvugo ya Allah igira iti: (Ngaho nimwinjire mu ijuru kubera ibikorwa mwajyaga mukora) Surat A-Nahl: 32. (Ngiryo ijuru muzunguye kubera ibikorwa mwajyaga mukora) Surat A-Zukhruf: 72. n'indi mirongo mitagatifu igaragaza ko ibikorwa abantu bakoze ari byo bizaba impamvu y'uko binjira mu ijuru, iyi mirongo ntabwo ivuguruza Hadith zavuzwe, ahubwo iyi mirongo igamije gusobanura ko kwinjira mu ijuru bizaterwa n'ibikorwa, hanyuma no gushobozwa gukora ibyo bikorwa, no kuba ku muyoboro wo kubiharira Allah wenyine no kwakirwa bibe ku mpuhwe za Allah no ku bw'ineza ye, bityo kuba ibikorwa byonyine atari byo byamwinjiza mu ijuru ni cyo gisobanuro cy'izi Hadith, biranashoboka ko ari byo mpamvu yo kwinjira mu ijuru nabyo bikaba biri mu mpuhwe za Allah.

Umumenyi Ibun Al Djawziy yaravuze ati: Ibi bigerwaho kubera ibisubizo bine: Icya mbere ni ugushobozwa na Allah kubera impuhwe ze, n'iyo bitaba ku mpuhwe ze zabanje nta kwemera cyangwa se kumvira Allah ari byo bituma umuntu ashobora kurokoka; icya kabiri: nuko inyungu z'abagaragu ziba ari iza shebuja, bityo ibikorwa bye ni ibya shebuja, ingabire zose yagira byaba ari ku bw'impuhwe za Allah. Icya gatatu: Byavuzwe muri zimwe muri Hadith ko no kwinjira mu ijuru ubwabyo ari ku bw'impuhwe za Allah, ndetse no guhabwa inzego mu ijuru ari ku bw'ibikorwa. Icya kane: Ibikorwa byo kumvira Allah byari ibyo mu gihe gito, n'ingororano zabyo ntizirangira, bityo kubona ingabire zitarangira z'ibirangira ku bw'ineza ye nta bwo ari ku bw'ibikorwa.

Umumenyi A-Rafi'iy nawe yaravuze ati: Ukora ibikorwa nta kwiye kwiringira ibikorwa bye agamije gushaka kurokoka, no kuzamurwa mu ntera, kubera ko gukora kujyana no gushobozwa na Allah, hanyuma no kureka ibyaha ni Allah ubikurinda, kandi ibyo byose ni ku bw'ineza ya Allah no ku bw'impuhwe ze.

التصنيفات

Kwemera ko Allah afite amazina n'ibisingizo yihariye.