Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana? Kurokoka ni gute? Iransubiza iti: "Jya urinda ururimi rwawe, inzu yawe ibe iguhagije, kandi ujye uririra ibyaha byawe

Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana? Kurokoka ni gute? Iransubiza iti: "Jya urinda ururimi rwawe, inzu yawe ibe iguhagije, kandi ujye uririra ibyaha byawe

Hadith yaturutse kwa Uq'bat Ibun Amir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana? Kurokoka ni gute? Iransubiza iti: "Jya urinda ururimi rwawe, inzu yawe ibe iguhagije, kandi ujye uririra ibyaha byawe."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad]

الشرح

Uq'bat Ibun Amir (Imana imwishimire) yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) impamvu zatuma umwemeramana arokoka hano ku isi no ku munsi w'imperuka? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Uzitwararireke ibi bintu bitatu: Icya mbere: Jya urinda ururimi rwawe kuvuga ibitari byiza, n'imvugo mbi iyo ari yo yose, ntiruvuge usibye ibyiza. Icya kabiri: Jya wicara iwawe wiherere ugaragire Allah, ukore ibikorwa byo kumvira Allah, uhame iwawe wirinda ibibazo. Icya gatatu: Jya urira unicuze unasabe imbabazi z'ibyaha wakoze.

فوائد الحديث

Uburyo abasangirangendo b'Intumwa y'Imana bari bashishikajwe no kumenya uburyo bwose n'inzira zabageza ku kurokoka.

Kugaragaza impamvu zo kurokoka hano ku isi no ku munsi w'imperuka.

Gushishikariza umuntu kwiyitaho igihe abona adashoboye kugirira abandi umumaro, cyangwa se akaba atinya ingaruka zaba mu myemerere ye, no kuri we ubwe igihe yaba agiye mu bantu.

Harimo ikimenyetso cyo kwita ku rugo no guhama mu rugo mu bihe by'ibibazo n'ibigeragezo, ibi ni kimwe mu birinda ukwemera k'umuntu.

التصنيفات

Imyifatire yo kuvuga no guceceka., Kwicuza.