Igihe kimwe imbere y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bavuze umugabo waryamye mu ijoro bumucyeraho iravuga iti: Uwo mugabo Sheytwani yanyaye mu matwi ye, cyangwa se yaravuze iti: Mu gutwi kwe

Igihe kimwe imbere y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bavuze umugabo waryamye mu ijoro bumucyeraho iravuga iti: Uwo mugabo Sheytwani yanyaye mu matwi ye, cyangwa se yaravuze iti: Mu gutwi kwe

Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Masud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Igihe kimwe imbere y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bavuze umugabo waryamye mu ijoro bumucyeraho iravuga iti: Uwo mugabo Sheytwani yanyaye mu matwi ye, cyangwa se yaravuze iti: Mu gutwi kwe."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Abantu bavuze umugabo waryamye mu ijoro bukamucyeraho izuba rikarasa, ntabyuke ngo asali iswala y'itegeko hari Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), nuko iravuga iti: Uwo mugabo Shitani yanyaye mu gutwi kwe.

فوائد الحديث

Kureka gusali iswalat yo mu gicuku si byiza, kandi biterwa na Shitani.

Kwirinda Shitani yubikira umuntu mu nzira zose, kugira ngo imwitambike imubuze kumvira Allah Nyir'ubutagatifu.

Umumenyi Ibun Hadjar yavuze ku bijyanye n'aha hagira hati (Ntiyahagurutse ngo asali) avuga ko ari iswalat iyo ari yo yose, binacyekwa ko ari iy'itegeko. Ariko igamije kuvugwa hano ni iyo mu gicuku (Qiyamu Layli) cyangwa se iy'itegeko.

Umumenyi A-Twibiy yaravuze ati: Muri iyi mvugo havuzwe ugutwi, nyamara amaso ari yo yari akwiye kuvuga bitewe n'uko ari yo asinzira, mu rwego rwo kugaragaza ibitotsi byinshi, kubera ko amatwi niyo atuma umuntu yumva agakanguka, hano inkari zavuzwe ku buryo bw'umwihariko kuko nizo zoroshye gutemba no kugera mu mitsi, bigatuma umuntu agira ubunebwe mu ngingo ze zose z'umubiri.

التصنيفات

Itegeko ryo gusali, n'itegeko rireba uwaretse gusali.