إعدادات العرض
Umwe muri mwe ntazapfe, atizera Allah nkuko bikwiye
Umwe muri mwe ntazapfe, atizera Allah nkuko bikwiye
Hadith yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Umwe muri mwe ntazapfe, atizera Allah nkuko bikwiye."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Tiếng Việt සිංහල Hausa Kurdî Kiswahili Português தமிழ் Nederlands অসমীয়া ગુજરાતી پښتو മലയാളം नेपाली ქართული Magyar తెలుగు Македонски Svenska Moore Română Українська ไทย मराठी ਪੰਜਾਬੀ دری አማርኛ Wolof ភាសាខ្មែរ ಕನ್ನಡ Yorùbá Српски Malagasyالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irashishikariza umuyisilamu guharanira kuzapfa afite ukwizera kwiza akajya abanza kwizera no kwiringira Allah nk'igihe yegereje gupfa akizera ko Allah azamugirira impuhwe akamubabarira, kubera ko gutinya biba bicyenewe mu rwego rwo kunoza ibikorwa, kandi ibi ntabwo ari mu gihe cy'ibikorwa, igikenewe ni ukwizera kurushaho.فوائد الحديث
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari ishishikajwe no kuyobora abayoboke bayo, n'uburyo yari ibafitiye impuhwe mu bihe byabo byose, kugeza no mu bihe yapfagamo yabagiraga inama ikanabayobora mu nzira zatuma barokoka.
Umumenyi A-Twibiy yaravuze ati: Munoze ibikorwa byanyu nonaha kugira ngo mugirire Allah icyizere gikwiye mu gihe cyo gupfa, kubera ko udatunganyije ibikorwa bye mbere yo gupfa, igihe cyo gupfa ntagira ukwizera kwiza.
Ibihe byuzuye by'umugaragu ni igihe ahuje kwiringira ingororano za Allah no kugira ubwoba bw'ibihano bya Allah, ariko urukundo rukaza imbere yabyo byose. Urukundo ni nk'ikigenderwaho, kwiringira bigakurikira, kugira ubwoba nibyo mushoferi, hanyuma Allah ni we utugeza aho dukwiye kugera ku bw'ingabire ze n'ubuntu bwe.
Birakwiye ko umuntu uri bugufi n'uwenda gupfa ko amushoboza kugira kwizera no kwiringira ingororano za Allah, kubera ko muri iyi Hadith haragaragaramo ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabivuze mbere y'uko ipfa habura iminsi itatu.
التصنيفات
Ibikorwa by'imitima.