Iyo bitaza kuba ari ukugora abemeramana cyangwa se abayoboke banjye, nari kubategeka koza mu kanwa buri uko bagiye gusali

Iyo bitaza kuba ari ukugora abemeramana cyangwa se abayoboke banjye, nari kubategeka koza mu kanwa buri uko bagiye gusali

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Iyo bitaza kuba ari ukugora abemeramana cyangwa se abayoboke banjye, nari kubategeka koza mu kanwa buri uko bagiye gusali."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko iyo itaza kuba itinya ko byaba ari ukugora abemeramana mu bayoboke bayo, yari kubategeka kujya boza mu kanwa buri uko bagiye gusali.

فوائد الحديث

Uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yoroheraga abayoboke bayo, ndetse inatinya kubagora.

Ubusanzwe itegeko ry'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) riba ari itegeko, cyeretse hari indi gihamya igaragaza ko ari ukurikora ku bw'ubushake.

Gushishikariza gukoresha umuswaki no koza mu kanwa ndetse n'ibyiza byabyo buri uko ugiye gusali.

Umumenyi Ibun Daqiq Al Id yaravuze ati: Ubugenge bukubiye mu kuba koza mu kanwa buri swalat tubishishikarizwa nuko umuntu aba agiye kwiyegereza Allah, bikaba bikwiye ko amusanga atunganye, afite isuku kubera kubaha icyo gikorwa.

Hadith yavuze koza mu kanwa mu buryo bwa rusange n'uwasibye arabishishikarizwa n'ubwo yaba yasibye izuba ryarenze mu cya kabiri cy'ikirere nko ku iswalat yo ku manywa no ku gicamunsi.

التصنيفات

Ubuzima n'Imiterere byaranze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).