إعدادات العرض
Iyo bitaza kuba ari ukugora abemeramana cyangwa se abayoboke banjye, nari kubategeka koza mu kanwa buri uko bagiye gusali
Iyo bitaza kuba ari ukugora abemeramana cyangwa se abayoboke banjye, nari kubategeka koza mu kanwa buri uko bagiye gusali
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Iyo bitaza kuba ari ukugora abemeramana cyangwa se abayoboke banjye, nari kubategeka koza mu kanwa buri uko bagiye gusali."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी ئۇيغۇرچە Hausa Português Kurdî Kiswahili සිංහල Nederlands Tiếng Việt ગુજરાતી অসমীয়া پښتو नेपाली മലയാളം Yorùbá ქართული Magyar తెలుగు Македонски Svenska ಕನ್ನಡ Moore አማርኛ Română Українська ไทย मराठी ਪੰਜਾਬੀ دری Wolof ភាសាខ្មែរ Malagasy Српски Lietuviųالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko iyo itaza kuba itinya ko byaba ari ukugora abemeramana mu bayoboke bayo, yari kubategeka kujya boza mu kanwa buri uko bagiye gusali.فوائد الحديث
Uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yoroheraga abayoboke bayo, ndetse inatinya kubagora.
Ubusanzwe itegeko ry'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) riba ari itegeko, cyeretse hari indi gihamya igaragaza ko ari ukurikora ku bw'ubushake.
Gushishikariza gukoresha umuswaki no koza mu kanwa ndetse n'ibyiza byabyo buri uko ugiye gusali.
Umumenyi Ibun Daqiq Al Id yaravuze ati: Ubugenge bukubiye mu kuba koza mu kanwa buri swalat tubishishikarizwa nuko umuntu aba agiye kwiyegereza Allah, bikaba bikwiye ko amusanga atunganye, afite isuku kubera kubaha icyo gikorwa.
Hadith yavuze koza mu kanwa mu buryo bwa rusange n'uwasibye arabishishikarizwa n'ubwo yaba yasibye izuba ryarenze mu cya kabiri cy'ikirere nko ku iswalat yo ku manywa no ku gicamunsi.
