إعدادات العرض
Nta munsi n'umwe bucya, usibye ko hazaba abamalayika babiri, umwe akavuga ati: Mana Nyagasani ha uwitanze ingurane, undi akavuga ati: Mana Nyagasani ha uwanze kugira icyo atanga igihombo
Nta munsi n'umwe bucya, usibye ko hazaba abamalayika babiri, umwe akavuga ati: Mana Nyagasani ha uwitanze ingurane, undi akavuga ati: Mana Nyagasani ha uwanze kugira icyo atanga igihombo
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Nta munsi n'umwe bucya, usibye ko hazaba abamalayika babiri, umwe akavuga ati: Mana Nyagasani ha uwitanze ingurane, undi akavuga ati: Mana Nyagasani ha uwanze kugira icyo atanga igihombo."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Tiếng Việt ئۇيغۇرچە Hausa Kurdî Kiswahili Português සිංහල Nederlands ગુજરાતી অসমীয়া پښتو नेपाली മലയാളം Yorùbá ქართული Magyar తెలుగు Македонски Svenska ಕನ್ನಡ Moore Română Українська ไทย मराठी ਪੰਜਾਬੀ دری አማርኛ Wolof ភាសាខ្មែរ Malagasy Српски Lietuviųالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko buri munsi izuba rirasheho haza abamalayika babiri basaba Imana; umwe akavuga ati: Mana Nyagasani ha ingurane uwitangiye ibikorwa byo kukumvira, no kwitangira umuryango we, no kwitangira abashyitsi be n'ibindi bikorwa byo kukumvira, umushumbushe ibyiza yitanzemo ndetse unabishyiremo imigisha. Naho undi agasaba agira ati: Mana Nyagasani ha wawundi wagundiriye igihombo, unoreke imitungo ye yimye abayikwiye.فوائد الحديث
Gusabira umuntu wakugiriye neza biremewe kugira ngo Allah akomeze kumuha ingurane, no kumuha ibyiza biruta ibyo yatanze, biranemewe kandi gusabira umunyabugugu ngo umutungo we yagiriye ubugugu akanga kuwutanga mu byo Allah yamutegetse ngo umuhombere.
Ubusabe abamalayika basabira abemeramana bakora ibikorwa byiza, babasabira ibyiza n'imigisha, kandi ko ubusabe bwabo bwakirwa.
Gushishikariza kwitanga mu by'itegeko n'ibitari itegeko nko gufasha abo mu muryango, no kunga isano ry'imiryango n'indi miryango y'ibyiza.
Kugaragaza ibyiza n'agaciro k'uwitanga mu nzira nziza, kandi ko iherezo rye ari uko Allah azamushumbusha. Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati: (Kandi ntacyo mwatanga icyo ari cyo cyose, usibye ko Allah abaha ingurane yacyo, kandi niwe mwiza utanga amafunguro) Surat Saba-i: 39.
Ubu busabe busabirwa wa wundi wanze gutanga ibyo yategetswe, naho ibitari itegeko ntabwo bibarwa muri ubu busabe, kubera ko uwitanga muri byo adakwiye gusabirwa ubusabe nk'ubu.
Kuziririza kugira ubugugu no kwanga gutanga.
التصنيفات
Amaturo y'umugereka.