Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga igira umuhate mu minsi icumi ya nyuma kuruta uwo yagiraga mu yindi minsi

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga igira umuhate mu minsi icumi ya nyuma kuruta uwo yagiraga mu yindi minsi

Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abemeramana (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga igira umuhate mu minsi icumi ya nyuma kuruta uwo yagiraga mu yindi minsi.

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Iyo iminsi icumi ya nyuma yo mu kwezi kwa Ramadhan yageraga, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagiraga umuhate n'umurava mu bikorwa by'amasengesho no kumvira Allah, ndetse no gukora ibikorwa bindi bitandukanye byiza kuruta uko yabikoraga mu yindi minsi, kubera ubuhambare n'agaciro k'iyo minsi n'ayo majoro, ndetse no gushakisha ijoro ry'igeno.

فوائد الحديث

Gushishikariza kongera ibikorwa byiza n'ibindi bitandukanye byo kwiyegereza Allah mu kwezi kwa Ramadhan no mu minsi icumi yako ya nyuma ku buryo bw'umwihariko.

Iminsi icumi ya nyuma ya Ramadhan itangirana n'ijoro rya makumyabiri na rimwe kugeza ukwezi kurangiye.

Gukundisha kubyaza umusaruro ibihe byiza, umuntu akora ibikorwa byo kumvira Allah.

التصنيفات

Iminsi icumi ya nyuma yo mu kwezi kwa Ramadhan.