Uzorohereza umwemeramana mugenzi we imwe mu ngorane za hano mu isi, Allah nawe azamukuriraho zimwe mu ngorane zo ku munsi w'imperuka

Uzorohereza umwemeramana mugenzi we imwe mu ngorane za hano mu isi, Allah nawe azamukuriraho zimwe mu ngorane zo ku munsi w'imperuka

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzorohereza umwemeramana mugenzi we imwe mu ngorane za hano mu isi, Allah nawe azamukuriraho zimwe mu ngorane zo ku munsi w'imperuka; n'uzorohereza ukomerewe mu bibazo bye, Allah nawe azamworohereza hano mu isi no ku munsi w'imperuka. N'uzahishira umuyisilamu mugenzi we, Allah nawe azamuhishira hano mu isi no ku munsi w'imperuka! Kandi Allah akomeza gutera inkunga umugaragu we igihe cyose nawe atera inkunga mugenzi we. N'uzafata inzira agiye gushakisha ubumenyi, Allah azamworohereza inzira igana mu ijuru, kandi nta na rimwe abantu bateranira muri imwe mu ngoro za Allah, basoma igitabo cya Allah banakigishanya uretse ko bamanurirwa ituze, bagasabwa n'impuhwe za Allah ndetse bakazungurukwa n'abamalayika ndetse na Allah akabavuga mu bo ari kumwe nabo mu ijuru (abamalayika), na buri wese uzadohoka mu gukora ibikorwa byamwinjiza mu ijuru, ntaziringire ko umuryango we hari icyo yamumarira."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko ibihembo by'umuyisilamu kwa Allah bizashingira ku byo yakoze, kandi ko uzorohereza umwemeramana mugenzi we amukura muri zimwe mu ngorane za hano mu isi, Allah nawe nawe azamukuriraho zimwe mu ngorane zo ku munsi w'imperuka. N'uzorohereza ukomerewe mu bibazo bye, Allah nawe azamworohereza hano mu isi no ku munsi w'imperuka. N'uzahishira umuyisilamu mugenzi we, Allah nawe azamuhishira hano mu isi no ku munsi w'imperuka! Kandi Allah akomeza gutera inkunga umugaragu we igihe cyose nawe atera inkunga mugenzi we, byaba mu kumufasha mu kwemera kwe no mu mibereho ye, kandi kumufasha bikorwa mu buryo butandukanye; mu kumusabira, ku mubiri we, mu mutungo we no mu bindi. N'uzafata inzira agiye gushakisha ubumenyi, Allah azamworohereza inzira igana mu ijuru. kandi nta na rimwe abantu bateranira muri imwe mu ngoro za Allah, basoma igitabo cya Allah banakigishanya uretse ko bamanurirwa ituze, bagasabwa n'impuhwe za Allah ndetse bakazungurukwa n'abamalayika ndetse na Allah akabavuga mu bo ari kumwe nabo mu ijuru (abamalayika), bihagije kuba icyubahiro kuri we kuba Allah avuga ibigwi umugaragu we mu bamalayika. Na buri wese ibikorwa bye bizaba bidahagije, ntibizamugeza ku rwego rw'abandi bakoze ibikorwa, niyo mpamvu ari ngombwa kutiringira umuryango w'umuntu n'abasekuru be, noneho ngo yirengagiza gukora ibikorwa.

فوائد الحديث

Umumenyi Ibun Daqiq Al Id yaravuze ati: Iyi Hadith irahambaye, ikusanyirije hamwe amoko yose y'ubumenyi n'amategeko n'imyifatire, ikubiyemo kandi ibyiza byo gufasha abayisilamu no kubafasha bijyanye n'ubushobozi bw'umuntu, nko kubigisha ubumenyi, cyangwa se kubaha umutungo, cyangwa se kubafasha, cyangwa se kubereka ibibafitiye umumaro, cyangwa se kubagira inama, cyangwa se n'iyindi mpamvu.

Gushishikariza korohereza umuntu uri mu bihe bimukomereye.

Gushishikariza gufasha umugaragu w'umuyisilamu, no kuba Allah afasha abandi bitewe n'uko nawe yafashije abandi.

Mu bigaragaza guhishira umuyisilamu harimo no kudakurikirana inenge ze; hari na zimwe mu mvugo dukomora kuri bamwe mu batubanjirije kwemera no gukora ibyiza ivuga ko yavuze ati: Nasanze abantu badafite inenge bari kuvuga inenge z'abandi, nuko abantu nabo batangira kuvuga izabo. Na nasanze abantu bafite inenge, batavuga inenge z'abandi, nuko inenge zabo ntizavugwa.

Guhishira abantu ntibigamije kurebera ibibi no kutabikosora, ahubwo birakosorwa hakabaho no guhishirana; ibi by'umwihariko ni ku bantu batazwiho ubwangizi n'ibikorwa bibi. Naho ku bantu babizwiho, icyo gihe si ngombwa kumuhishira ahubwo ibye biregerwa ubuyobozi iyo hatari mo gutinya ko byagira ingaruka; kubera ko kumuhishira bimwoshya mu gukora ibibi, bikamutinyura kubangamira abagaragu ba Allah, bikanatinyura abandi mu bakora ibibi no kwigomeka.

Gushishikariza gushaka ubumenyi no gusoma Qur'an ndetse no kuyigishanya.

Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Muri ibi harimo gihamya igaragaza ibyiza byo guhurira hamwe abantu basoma Qur'an mu musigiti. No kuvuga umusigiti hakubiyemo n'ahandi hose nko mu ishuri, n'ahandi abantu bahurira bagamije ibi byiza.

Ingororano Allah azishingira ku bikorwa si ku miryango n'amasano.

التصنيفات

Agaciro k'ubumenyi.